Ubwongereza: Ibibazo by’irondaruhu byavuzwe i Bwami bizakemurwa mu muryango

Ingoro y’Ubwami bw’Ubwongereza izwi nka Buckingham Palace yatangaje ko ibibazo by’irondaruhu byavuzweho n’igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey bizakemurirwa mu muhezo.

Mu itangazo ingoro y’ubwami bw’Ubwongereza yasohoye, yavuze ko ibyibukwa bishobora gutandukana, ariko ibibazo byavuzwe bizakemurwa mu buryo bwo mu muhezo.

Meghan yabwiye Oprah ko Harry yabajijwe n’umwe mu bo mu bwami bw’Ubwongereza utatangajwe izina ikigero cyo kwijima uruhu rw’umwana wabo Archie bari hafi kubyara rwashoboraga kuba ruriho.

Ubwami bw’Ubwongereza bwavuze ko Meghan na Harry bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane.

BBC yanditse ko iki gisubizo cyo mu ngoro ya Buckingham Palace kije nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri hateranye inama y’igitaraganya irimo bamwe mu b’ibwami bo ku rwego rwo hejuru.

Ubwami bw’Ubwongereza bwari burimo gukomeza kotswa igitutu ngo bugire icyo butangaza ku byavugiwe muri icyo kiganiro cyo kuri televiziyo ya CBS cyatangajwe muri Leta Zunz Ubumwe za Amerika kuri iki  cyumweru.