Visi perezida William Ruto yarahiye arirenga avuga ko nta gahunda n’imwe afite yo kuba yakorana ihuriro na Raila Odinga mu matora ateganyijwe umwaka utaha, yo guhatanira intebe iruta izindi mu gihugu.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko Ruto yavuze ko nta muntu n’uyu numwe baragirana ubufatanye kandi ko Raila Odinga ariwe muntu abona ukomeye bazaba bahanganiye ubutegetsi umwaka utaha.
Abashyigikiye William Ruto baherutse kuvuga ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma biyunga ku ishyaka ODM rya Raila Odinga kuko ari abantu babiri batandukanye cyane.
Icyakora nubwo bwose bwana Ruto yavuze ko adashobora gukora ihuriro na Odinga, yahishuye ko yaganiriye na Guverineri w’Intara ya Kakamega bwana Wycliffe Oparanya usanzwe ari visi perezida w’ishyaka ODM rya Odinga, kandi ngo yumvise yumva neza umurongo afite ku buryo bakorana.
William Ruto washwanye na Perezida Kenyatta, avuga ko hari abantu benshi muri Leta bamuri inyuma ku buryo yumva nta mpamvu yatuma akorana na Odinga, kuko bombi iyi ntebe Kenyatta yicayeho bayishaka.
Ku rundi ruhande ariko The Citizen TV yaganirije visi perezida Ruto, yatangaje ko yababajwe n’uko Perezida Kenyatta yamusuzuguje kandi ari icyegera cye, ku buryo ngo aramutse abaye Perezida wa Kenya atakwifuza ko Visi Perezida asuzugurika nk’uko Perezida Uhuru Kenyatta yamugenje.
Nyamara ariko uyu munyapolitiki yarengejeho avuga ko Kenyatta akiri inshuti ye kabone nubwo atamushyigikira.