Ubuyapani bwahaye u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kurwanya magendu

Leta y’Ubuyapani ibinyujije mu Ikigo cy’Ubutwererane cy’Abayapani (JICA) cyashyikirije Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ibikoresho  bizifashishwa mu kurwanya ibikorwa by’ubucuruzi bitemewe byambukiranya imipaka bizwi nka magendu byaba binyuze mu mazi cyangwa ku butaka.

Ni ibikoresho birimo Ubwato, Imodoka ebyiri, Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Hanatanzwe kandi n’ibikoresho by’ubwirinzi mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Bwana IMAI Masahiro, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyashyize imbere ubucuruzi akaba ariyo mpamvu nyamukuru igihugu cy’Ubuyapani cyahisemo gutanga ubufasha mu gukumira ubucuruzi butemewe kandi ko batazahwema gukomeza gufasha u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bwarwo.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiri rwagati mubiyaga bigari kandi rwashyize imbere ubucuruzi, bugakorwa mu buryo buboneye. Niyo mpamvu rero twahisemo u Rwanda, kandi tuzakomeza no kurufasha muri gahunda zo kuzamura ubukungu.”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye ubufatanye  bwa leta y’Ubayapani mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, kigaragaza ko ibi bikoresho cyahawe bigiye kongerera imbaraga ibikorwa byo guhashya magendu.

Bwana Pascal Bizimana Ruganintwali ni Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA yagize ati “ Dusanzwe dufite uburyo tuyikurikirana, ahubwo ni ubushobozi itwongereye bwo kuyikurikirana no kuyirwanya. Iyo ubonye ubushobozi, birumvikana ko no kuyikumira byoroha kandi tukaba twayihashya mu buryo bworoshye.”

 Ibikoresho Leta y’Ubuyapani yahaye u Rwanda bifite agaciro kangana n’amadorali y’Amerika ibihumbi  760,000.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad