Tanzania: Perezida Samia yanenze impaka ziri mu nteko zimugereranya na Magufuli

Perezida Samia Suluhu Hassan yanenze imyifatire y’Abadepite mu nteko ishinga amategeko aho abo mu ishyaka CCM riri ku butegetsi bari kugera no gufatana mu mashati avuga ko bibabaje ndetse ko ntacyo biri gufasha igihugu.

Izi mpaka za ngo turwane ziri mu nteko ishinga amategeko zishingiye ahanini ku kugereranya Magufuli wahoze ari perezida na Samia wamusimbuye, bamwe bagashima uwapfuye abandi bagakeza uwimye.

Ikinyamakuru the Citizen cyanditse ko perezida Samia yasabye aba Badepite kutirirwa bapfa ubusa bamugereranya na Magufuli kuko nta tandukaniro rye nawe kuko ari kuzuza imishinga yari yaratangiye.

Uyu mutegetsi bigaragara ko azagorwa no guhuza izi mpande yavuze ko izi ntumwa za rubanda zakabaye zisesengura ingengo y’imari aho gushwana bapfa ibyo umwe yemera undi atemera.

Madame Samia Suluhu Hassan yavuze ko kuba bamwe babona ko Magufuli ntacyo yamariye abanya-Tanzania bidakwiye gufata umwanya mu nteko kuko atariko kazi k’abashinga amategeko.

Ku rundi ruhande mu nteko rusange ya Loni umunyamabanga mukuru wayo bwana Antonio Guteress n’abandi bategetsi bashimiye ibyakozwe na nyakwigendera Magufuli bavuga ko hari byinshi Isi ikwiye ku mwigiraho.

Nyamara ariko kandi umukuru w’idini ry’abapentikoti muri Tanzania, Bishop Peter Konki mu muhango wo gusengera perezida Samia Suluhu Hassan no kwibuka ibikorwa bya Magufuli yagaye abanya-Tanzania yise ibisahiranda bari gusingiza perezida mushya bagasebya uwo yasimbuye bishakira indamu avuga ko bidakwiriye abaturage bashaka iterambere.

Uyu munyedini yavuze ko abari kwitwikira imbuga nkoranyambaga bagashimagiza Suluhu Hassan bishakira indonke, bamwe bagashaka imyanya mu butegetsi ,ariko abibutsa ko bahakwa ukundi badashebeje nyakwigendera Magufuli kuko yakoze ibye mu gihe cye.

Ubundi impaka mu nteko ishingamategeko ya Tanzania zakundaga kuba hagati y’Abadepite ba CCM n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

 Kuri ubu hararwana aba CCM bamwe ngo bagamije kwihakirwa kuri perezida mushya.