Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Afurika y’Epfo: Jacob Zuma wahoze ari Perezida, yemeye kwishyikiriza Polisi nta mananiza - FLASH RADIO&TV

Afurika y’Epfo: Jacob Zuma wahoze ari Perezida, yemeye kwishyikiriza Polisi nta mananiza

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko.

Kuri uyu wa Gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza ya Estcourt Correctional Centre iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi  Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze kuri uyu wa Gatatu.

Mu cyumweru gishize, Jacob Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa.

Icyo gifungo nticyari cyarigeze gitangwa ku wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, akaba yari yahawe igihe ntarengwa cya saa sita z’ijoro ku wa gatatu ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi.

Icyo gihe ntarengwa cyashyizweho nyuma yuko Bwana Zuma yanze kwishyikiriza polisi ku cyumweru.