Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida wa Centrafrika aragirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane - FLASH RADIO&TV

Perezida wa Centrafrika aragirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane

Perezida wa Centrafrika Faustin-Archange Touadéra, ategerejwe mu Rwanda, aho agirira uruzinduko kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021.

Ni uruzinduko rw’iminsi Ine (4) kuko azarusoza tariki ya 8 Kanama 2021, rukaba  rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo iz’umutekano n’ishoramari.

Amakuru avuga ko Perezida Touadéra agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, hakanasinywa n’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

Ku buyobozi bwa Perezida Touadéra, umubano w’u Rwanda na Centrafrika warushijeho gutera imbere mu nzego zitandukanye.

 Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gukomera kuva muri 2014, ubwo u Rwanda rwoherezaga yo bwa mbere ingabo mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye MINUSCA. 

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa gatatu mu kugira ingabo nyinshi n’abapolisi muri ubwo butumwa buzwi nka MINUSCA.

Mu Kwakira 2019, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Centrafrika, ashimirwa umusanzu w’u Rwanda mu gufasha iki gihugu mu kugarura umutekano.

Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byombi bifatanyije bizagera kuri byinshi.

Muri urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Centrafrika, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ishoramari mu ngufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi.