Minisiteri y’ubuzima irasaba amavuriro yigenga akora mu buryo butemewe n’amategeko, guhagarika imirimo yabo mu maguru mashya.
Mu itangazo iyi minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019, yasabye abafite amavuriro n’abavura badafite ibyangombwa, guhita bahagarika ibikorwa by’ubuvuzi kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage, ndetse bagatangira inzira yo kubishaka ku nzego zibishinzwe.
Iri tangazo rikomeza rigaragaza ko mu igenzura risanzwe rikorwa mu mavuriro yigenga, uyu mwaka minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ikigo gishinzwe iperereza (RIB) mu igenzura iheruka gukora muri uku kwezi kwa Mata 2019, ryari rigamije kureba ko ayo mavuriro n’abayakoramo bafite ibyangombwa bisabwa byemewe n’amategeko, hakaba hatagaragaye amavuriro menshi atujuje ibyangombwa.
Mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro hagarayemo amavuriro 15 atujuje ibisabwa.
Iki gikorwa kikaba gikomeje no mu bindi bice by’igihugu.
Minisiteri y’ubuzima irasaba abafite amavuriro yigenga n’abayakoreramo batujuje ibyangombwa, kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibahesha gukomeza gukora aka akazi.
Iyi minisiteri kandi isaba inzego zose cyane inzego z’ibanze, kugira uruhare mu kugenzura ko hari amavuriro yigenga akomeza gukora atujuje ibisabwa n’amategeko, aho abonetse kandi akagaragazwa kugira ngo afatirwe ibihano biteganywa n’amategeko, ahana ushyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga.