Inzu zivugwa ko zihendutse zikwiye kubakwa handegendewe ku mikoro y’Abanyarwanda- Impuguke mu bukungu

Impuguke mu bukungu zisanga mbere yo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu zihendutse hakwiye kubanza gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya nyir’izina inzu zihendutse zikwiye kubakwa.

Umujyi wa Kigali uherutse kubwirwa intumwa za rubanda ko hari gahunda ngari, yo kubaka inzu zihendutse buri wese by’umwihariko urubyiruko yabasha kwigondera. Pudence RUBINGISA uyobora umujyi wa Kigali yabisobanuye gutya agira ati “Nka leta twashyiraho  ahantu  hagutse hakubakwa inzu zihendutse, noneho igiciro  cy’inzu ntikize kurangira kibaye miliyoni 45 ahubwo kikanpogera urubyiruko.”

Nyuma yo kumva uyu mushinga ariko bamwe mu Batedpite bawugizeho impungenge, bahereye kumishinga nkiyi yagize iza bikarangira ntacyo igezeho bitewe nuko Inzu zubatswe bivugwa ko ahendutse wasaganga arenze amikoro ya benshi mu baturage .

Depite Frank HABINEZA  yagize ati “Bavuga inzu zihendutse ariko wajya kumva ukumva iri muri za miliyoni 30 ugasanga n’ubudni ushaka kuyibona atapfa kuyibona.”

Abasesengura iby’ubukungu bo basanga umushinga wo kubaka inzu zihendutse, ukwiye kubanzirizwa n’ubushakashatsi, hakamenyekana neza inzu zikwiye kubakwa hagendewe ku mikoro y’abanyarwanda.

“Ikintu cyose kigiye gukorwa ubundi ubanza kujya mu bantu ukababaza, ugakora ikintu kimeze nk’ubushakashatsi bw’urwego abakiriya bariho, ibyo bifuza, izo nzu zizaba zimeze gute? Icyo kintu akenshi bakunze kukirengangiza. Ntabwo ari hano mu Rwanda gusa , ahantu hose bakora ibintu byo kubaka inzu  bakunze gutangira bavuga bati ubu ngubu twubatse inzu zimeze gutya abantu bazigura? Tuzi ko akenshi iyo bikozwe gutyo  bitanagenda neza.”Straton Habyarimana ni Impuguke mu bukungu

Ku ruhande rw’abaturage bagaragaza ko kunyurwa na gahunda yo kubaka inzu ahendutse ariko ngo izi nzu zibasha kwigondera uwifite.

 Umwe yagize ati “Nonese uhembwa munsi y’ibihumbi 200, izo nzu uko bazivuga, urumva wayishobora? Abakozi bashobora guhembwa ayo mafaranga ni bangahe ku ijana?”

Undi ati “Byaba igisubizo ku bantu batuye muri Kigali bakodesha,  ariko nanone  bafite akazi gafatika ku buryo baba bafite ubushobozi bwo kubaka, ariko bakaba basanganwe imbogamizi y’uko kubaka muri Kigali ibibanza bihenze.”

Umujyi wa Kigali ntusobanura neza agaciro k’inzu imwe muzihendutse zizubakwa.

 Icyakoramukuzubaka ngo hazagenderwa ku byiciro by’ubukungu bw’abanyarwanda nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imitunganyirize y’Umujyi Marie Solange Muhirwa

Hashize igihe mu mujyi wa Kigali hagaragzwa imishinga inyuranye yo kubaka inzu zihendutse mu mujyi zijyanye n’amikoro y’abaturage biyongera muri uyu mujyi umunsi ku munsi.

 Muri 2017 nabwo hari hatangajwe undi mushinga w’Abasuwisi kubaka mu Rwanda inzu zo guturamo zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na 15RWf.

Daniel Hakizimana