Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagiye muri Ghana kwigira kuri bagenzi babo

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 30 bahagurutse mu Rwanda bajya muri Ghana mu rugendo shuri rwateguwe hagamijwe kwiga uburyo bwo kunoza no guteza imbere imishinga yabo.

Uru rugendo shuri rwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

Biteganyijwe ko aba ba rwiyemezamirimo bagiye mu rugendo shuri ruzamara icyumweru bazahura na bagenzi babo n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs) bikora imishinga isa n’iyabo, kugira ngo babigireho uko banoza ibyo bakora, kurebera hamwe uburyo bagirana ubufatanye n’uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

Uru rubyiruko kandi ruzanitabira ihuriro nyafurika ry’urubyiruko (YouthConnekt Africa Summit) rizabera i Accra muri Ghana guhera tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

Imishinga y’uru rubyiruko iri mu byiciro bine ari byo ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Ubukerarugendo n’inganda ndangamuco, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Ni ku nshuro ya kabiri hategurwa urugendo shuri rugenewe ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko nk’uru, nyuma y’uko abandi 50 bagiye mu rugendo shuri rwabereye muri Kenya muri 2019.