Aba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda barahugurirwa kuba indorerezi mu butumwa bwa Loni

Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri, agamije kububakira ubushobozi mu birebana no kuba indorerezi za gisirikari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mu butumwa bwa Loni

Abayitabiriye ni aba Ofisiye basanzwe bafite ubunararibonye mu kubungabunga ubutumwa bw’amahoro, abigeze gukora inshingano zo kuba indorerezi kandi bafite ubunararibonye mu guhugura abandi.

Ubu bumenyi bakabwongererwa kugira ngo bubakirwe ubushobozi bwimbitse bwo guhugura abategurirwa koherezwa mu butumwa bw’amahoro nk’uko, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara yabisobanuye.

Yagize ati “Indorerezi zifite inshingano zo kugenzura ibikubiye mu masezerano aba yaremejwe mu butumwa bw’amahoro, niba bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, cyangwa bitubahirizwa. Ikindi ni uko ziba zigomba gukurikirana zikamenya ibirebana n’imibereho y’abaturage b’aho ubwo butumwa bw’amahoro bukorerwa. Ibyo byose babikoraho amaperereza banakusanya amakuru, bakabikorera za raporo bashyikiriza inzego zibifite mu nshingano, na zo zikaboneraho uko zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagamijwe impinduka nziza ziyashingiyeho”.

Ati “Aba ba Ofisiye barongererwa ubumenyi mu mikorere nk’iyi, kugira ngo bazabihugurire n’abandi, bitume Igisirikari cy’u Rwanda cwiyubaka mu bunararibonye bwo muri uru rwego, binarinde guhora duhanze amaso impuguke zituruka mu mahanga ya kure ziza kuduha ubwo bumenyi, nyamara twakabaye dufite Abanyarwanda bari ku rwego rwo kubikora neza”.

Abayitabiriye, biteze kuyasoza bafite ubuhanga bwo kwigisha abandI mu buryo bwimbitse, nk’uko Lt Col Jimmy Bwenge abisobanura.

Ati “Ahantu twagiye dukorera n’aho twigishije hatandukanye, twahakuye ubumenyi n’ubunararibonye ntekereza ko nibyiyongeraho ubwo dukura muri aya mahugurwa twatangiye uyu munsi, bizatuma twigisha bagenzi bacu mu buryo bwimbitse, tunabaha ingero zifatika z’uko bakwitwara mu butumwa, ku buryo n’igihe bazaba boherejweyo, bizaborohera kubushyira mu bikorwa kandi babyitwaremo neza”.

Maj. Kazarwa Mary, na we witabiriye aya mahugurwa, yunze mu rya mugenzi we, ashimangira ko batari bakageze ku rwego rw’ubumenyi nk’ubu barimo kongererwa. Akaba ari na yo mpamvu aya mahugurwa bayafata nk’ikibatsi kizabongerera ubumenyi, bakigisha neza bagenzi babo, bagahinduka intangarugero mu butumwa bw’amahoro, kuko inshingano zabo bazaba bazikoze babisobanukiwe neza.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika (BPST-A) n’Ikigo ITS gishinzwe iby’amahugurwa yitabirwa n’ibyiciro bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Abayitabiriye uko ari aba Ofisiye 20 bo mu Ngabo z’u Rwanda, bazayasoza tariki 19 Ugushyingo 2021

Inkuru ya Kigali Today