Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryashyizweho akadomo

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwateye utwatsi ubujurire bw’imiryango y’abaguye mu ndege ya Habyarimana Juvenal, runafunga burundu iyi dosiye, Kuri uyu wa Kabiri Tariki 15 Gashyantare 2022.

Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020.

Tariki 18 Mutarama 2022 nibwo Urukiko rusesa imanza rwasuzumye ubujurire bw’imiryango y’abaguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire mu 2020 rwemeje ko ririya perereza risozwa kubera ko mu maperereza yose yakozwe hatabonetse “ibimenyetso simusiga”.

Ku wa 21 Ukuboza 2018, abacamanza bakurikiranaga iryo perereza bemeje ko barihagaritse, bahagarika no gukurikirana abayobozi icyenda bari baratunzwe agatoki kubera “ibura ry’ibimenyetso bidashidikanywaho”, bitewe n’uko hagendaga haboneka ubuhamya buvuguruzanya.

Ni icyemezo cyashimangiwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris muri Nyakanga 2020, igihe kikaba cyari kigeze ngo icyemezo cya nyuma gifatwe n’urukiko rusesa imanza, Court de Cassation.

Falcon 50 ya Habyarimana yahanuwe ubwo yari iri hafi kugwa i Kanombe, ibice bimwe byayo byaguye mu rugo rwe.