Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Dosiye ya Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yashyikirijwe ubushinjacyaha - FLASH RADIO&TV

Dosiye ya Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yashyikirijwe ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Price Kid, uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry  yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwah ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Akaba akekwaho kuba ibi byaha yarabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.