Gasabo-Bumbogo: Mudugudu wegujwe ntashaka kuva ku izima

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gikumba, mu Kagari ka Nyabikenke, mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, basaba ibisobanuro ku mpamvu z’ihagarikwa ry’uwahoze ari umukuru w’uyu mudugudu.

Taliki ya 23 Mata 2022, nibwo amakuru yatangiye gucicikana mu baturage ko Umuyobozi w’Umudugudu  wabo yegujwe.

Uku kwirukanwa k’uyu muyobozi, ntikuvugwaho rumwe n’abaturage kuko ngo batabwiwe impamvu.

Umwe ati “Dutora umuyobozi tugaheruka batubwira ko yavuyeho. Niba Gikumba ari we mudugudu utaba mu gihugu, ntabwo tubizi. Twebwe twifuza kwitorera abantu dushaka, kandi twumva dukunze ntabwo bazadutorera ngo tubikunde.”

Uwahozi ari umukuru w’uyu mudugudu wa Gikumba, Bwana Rimenyande Gabriel avuga ko atazi icyatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ategeka uwo mu kagari kumwirukana bagatora undi.

Aragira ati “Kubwirwa ko nahagaritswe numvaga ko ndamutse nshatse gutsimbarara ngira ngo ngaragaraze ibirimo kuba nabonaga ari nko guteza ikibazo mu baturage. Tugira uruhare mu gushyiraho abayobozi ariko mu kubakuraho nta ruhare tubigiramo, kandi natwe twemerewe gutangarizwa amakosa umuyobozi yadukoreye, kuko aba yayakoreye twe twamutumye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo, buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kwirukana umukuru w’umudugudu wa Gikumba, kubera amakosa yo gushyigikira imyubakire y’akajagari, yakorerwaga muri uyu mudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Nyamutera Innocent, avuga ko yananiwe kuzuza inshingano ze, ahitamo kwegura ku buyobozi yari amazeho amazi atanu gusa.

Aragira ati “ Uwo muyobozi w’umudugudu yubakishaga akajagari mu mudugudu, yari ashinzwe nko gutanga icyemezo akagiha umuturage akubaka nta cyangombwa. Ibyo rero nk’umuyobozi w’umurenge twarabibonye, afata icyemezo cyo kwandika asezera.

Kugeza ubu abaturage bavuga ko muri uyu mudugudu wa Gikumba, hakirimo akajagaRi bitewe n’ibikorwa birimo imiganda, kutishyura Mituelle de Santé n’ibindi bitandukanye bisa n’ibitagenda neza nk’uko byahoze.

Uyu wahoze ayobora uyu mudugudu, avuga ko hari ibikorwa byinshi yakoreye abaturage, abona kumwirukana bizasubira inyuma.

Si umukuru w’umudugudu wirukanwe gusa, kuko n’ibyegera bye birimo ushinzwe umutekano n’ushinzwe amakuru nabo barirukanwe.

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko inteko rusange y’umudugudu, ariyo ifite uburenganzira bwo kwirukana umukuru w’umudugudu.

 Icyakora n’ubuyobozi bumukuriye bushobora kumuhagarika, ariko busobanuriye abaturage amakosa yakoze.

Ntambara Garleon