Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Batandatu bapfiriye mu modoka yahiye irakongoka i Machakos - FLASH RADIO&TV

Kenya: Batandatu bapfiriye mu modoka yahiye irakongoka i Machakos

Abantu batandatu bahiye barakongoka abandi 8 barakomereka, nyuma yaho imodoka ya taxi barimo igonganye n’indi modoka mu ntara ya Machakos.

Ibinyamakuru bya Kenya byanditse ko iyi mpanuka hagishakishwa icyayiteye, ariko ngo iyo tagisi yahiye kuko yari irimo igicupa cya gaz yo gucana cyahise gifatwa n’umuriro, abarimo barashya kuburyo imirambo utari bumenye ba nyiraho.

Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko abandi bantu umunani bakomerekeye muri iyi mpanuka ku buryo bukomeye cyane.