Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abazunguzayi basabiwe kwemererwa gucururiza mu mihanda - FLASH RADIO&TV

Abazunguzayi basabiwe kwemererwa gucururiza mu mihanda

Imiryango Nyarwanda Iharanira Uburengenzira bwa Muntu, iravuga ko ikibazo cy’abazunguzayi muri Kigali gikwiye gukorerwa isesengura ryimbitse, kuko kubashyira  mu masoko  bidatanga  igisubizo kirambye.

Hashize igihe umujyi wa Kigali ushyira imbaraga mu guca ubucuruzi  bw’akajagari buzwi nk’ubuzunguzayi, ndetse  hirya no hino mu mujyi hari amasoko yubatswe ashyirwamo abavuye muri ubu bucuruzi.

Gusa abakibukora baravuga ko gushyirwa mu masoko ari byiza, ariko ko ikibazo bahura nacyo ari ukubura igishoro gifatika.

Umwe ati “ Ni uko batuvana mu muhanda bakaduha igishoro.”

Undi ati “ Niba tuzunguriza 500 ayo niyo wajyana mu isoko?”

Undi nawe ati “Icyo numva cyakorwa ni uko baduha igishoro, natwe turi mu muhanda tukawuvamo.”

Abaharanira Uburengenzira bwa Muntu, basanga amasoko yubakirwa abazunguzayi adatanga igisubizo kirambye ku bucuruzi bw’akajagari kuko ngo abazunguzayi nk’abantu b’amikoro macye badakwiye guhita bashyirwa  mu masoko.

Me. Safari Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharnira Uburengenzira bwa Muntu CLADHO.

Ati “Ibyo azunguza kwanza ni ibiki? Hari imineke, hari za fruits(imbuto) ugiye kubiha agaciro uzasanga mu byukuri agiye akabitereka ahantu icya mbere cyo ntazabona ababigura, ariko natambuka mu muhanda icya mbere azabona abakozi bavuye mubiro bagiye bahitane udufruits n’uduki twose. Ahantu rero agiye ni ahantu agiye kwicara yicaze za mbuto ziwe.”

Uyu muyobozi muri CLADHO asanga bakwemererwa gucururiza ku mihanda, ariko bagahabwa umurongo ngenderwaho muburyo abisobanura yifashishije ingero z’uburyo haciwe akajagari mu binyabiziga bitwara abagenzi.

Ati “Bafite uburenganzi bwo kubaho (abazunguzayi), niba batiba ntibazane urugomo, bafite uburenganzira noneho bahabwe amabwiriza. Cyera mu kurira taxi abantu buriraga taxi mu kajagari, bamwe bagaca mu madirishya abandi bagenda baterana imigeri, ariko ubu ng’ubu mu gutega taxi abantu bajya ku murongo, aba bafite amatax voiture iyo ubonye baraza bagaparika mu mutuzo. Taxi yabanje mbere igenda itwara umukiliya ntawe uvundira undi, bariya bantu rero bakwiye kurekerwa uburengenzira bwabo, ni abacuruzi  bato nibwo bushobozi bwabo.”

Umujyi wa Kigali ntiwabonetse ngo ugire icyo uvuga kubitangzwa n’abahranira uburenganzira bwa muntu ku kibazo cy’abazunguzayi, ariko umwaka ushize  Umujyi wa Kigali watangaje ko hamaze kunozwa ingamba zo gukura abazunguzayi mu muhanda, hagendewe ku mpamvu zituma bawujyamo, kuko bazabanza kuganirizwa bityo babe bafashwa gukora indi mishinga bitewe n’ibyo bashoboye.

Daniel Hakizimana