Ishami rya Loni ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore (UN Women), ryagaragaje ko kugira abagore benshi mu nteko ishingamategeko ari ingenzi cyane, risaba ko ibihugu bikwiye gufatira urugero ku Rwanda bikagira abagore barenze 50% mu nteko zishinga amategeko zabyo.
Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022, mu biganiro uhagariye UN Women mu Rwanda yagiranye na Perezida w’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadapite.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, Madamu Jennet Kem uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda, yagaragaje kunyurwa n’uburyo u Rwanda rushyize imbere iterambere ry’umugore, aho yatanze urugero rw’uburyo mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, harimo abagore benshi barenga 50% ibintu udapfa gusanga mubindi bihugu.
Icyakora yanagaragaje ko mu Rwanda hari icyuho cy’uburinganire mu nzego z’ibanze no mubikorera.
Ati “Ni ibihugu bicye wasanga bifite abagore barenge 50% mu nteko ishingamategeko none hano dufite 61% by’abagore mu nteko, iyo ni ntambwe ikomeye. Urajya no muri Guverinoma ugasangamo abagore benshi, urajya no mubucamanza ugasanga rwose hari umubare munini w’abagore.Gusa ariko turacyafite icyuho mubuyobozi bw’inzego z’ibanze, turacyanafite icyuho mu nzego z’abikorera kandi ibi ni ikibazo usanga kiri mubihugu byinshi bya Afurika no ku Isi muri rusange,hari ikibazo cy’imyumvire n’imigirire idindiza abagore. Uburinganire ni igikoresho cy’impinduka, ariko kugira ngo uzane impinduka bisaba kubanza guhindura muri wowe.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadapite, Mukabalisa Donatille yavuze ko UN WOMEN ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye,bigamijeguteza imbere uburinganire n’iterambere ry’abagore.
Ati “UN Women rero yabaye umufatanyabikorwa w’imena w’inteko ishinga amategeko, ariko by’umwihariko w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko kuva ryashingwa kugeza ubu ng’ubu. Hari byinshi bagiye badufasha kandi twamugaragarije ko twishimiye, kandi byatanze umusaruro ugaragara tunabagaragariza ibyo duteganya gukora imbere, tunifuza ko ubwo bufatanye bwarushaho kugira imbaraga, kandi bugatanga umusaruro kurushaho.”
Raporo iheruka y’ihuriro mpuzamahanga ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), u Rwanda rwaje ku mwanya gatandatu mu bihugu 146 muri uyu mwaka wa 2022, byitwaye neza mu guteza imbere uburinganire.
Rukaba rwaraje ku isonga mu guteza imbere abagore, nk’aho mu Nteko bagize 61%, muri Guverinoma bangana na 55%.
Daniel Hakizimana