Nyagatare: Abagore basanga abagabo bagikeneye amahugurwa ku gufatanya n’abo bashakanye

Hari abagore bo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba, bavuga ko n’ubwo hari abagabo bagenda bahindura imyumvire mu gufatanya n’abafasha babo, hari n’abandi bakwiriye amahugurwa kuko ibyo batabikozwa.

Mu gihe muri iyi minsi u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, hari abatuye muri uyu murenge, bavuga ko hari intambwe abagabo bamwe bamaze gutera ugereranyije na mbere, kubijyanye no gufatanya n’abafasha babo.

Umwe ati “Nk’ahantu ntuye mu Mudugudu wa Kiyovu hari abagore bamwe bagihezwa ku mitungo, ariko hari n’abandi bagore bafatanya n’abagabo babo bakuzuzanya. Hari abagabo bagifite imyumvire ya cyera, bakavuga ko umutungo ari uw’umugabo gusa, umugore atawufiteho uruhare.”

Undi ati “Umugabo wanjye akiriho twarafatanyaga abana bakiga, imyaka yajya kuyigurisha akambwira. Aho agendeye urabona ko nanjye nta kibazo mfite ndifashishe.”

Icyakora bamwe bagaragaza ko hari abagabo batarumva ko gushyira hamwe byihutisha iterambere mu muryango.

Ibi birahamywa na bwana Rutebuka Etsiyene na we utuye i Matimba, kuri we ngo ubuyobozi buracyafite umukoro.

Ati “Mfite umuntu wanjye wanjye, n’ubu ngubu avuye mu gihome bitewe nuko yasinze agakubita umugore, amuhora ubusa, kandi we ntajya akora ahubwo umugore niwe wakoraga. Abayobozi bakabigiyemo bakabakangurira gukora bagashishikarira gukora. Kudakora byonona abantu ugsanga mbese nkatwe abahinzi ugasanga birimo biraduhombya bitewe nuko abo badakora, nibo batema ibitoki, nibo bahanura amatara nk’aya y’imirasire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yibutsa  abagore bo mu cyaro, ko kwitwa gutyo bitavuga ko uri umugore usuzuguritse, ko ahubwo bakwiye kumenya amahirwe ahari bakayabyaza umusaruro.

Ati “Kuvuga umugore wo mu Cyaro ntawo bivuga umugore usuzuguritse, ni ukuvuga ngo nibo utuye mu cyaro hari imirimo y’icyaro ariko noneho hari n’uburyo igomba guhabwa agaciro. Dufite amakoperative y’ubuhinzi akomeye, ayo abagore bayarimo ariko twakwifuje ko banayabamo bakajya no mu nzego ziyoboye ayo makoperative, tukabona n’amakoperative y’abagore akomeye. Barimo yego ariko turacyaneye ko babyiyumvamo cyane. Ducyeneye umugore uri mu bintu bimuha inyungu agateza imbere umuryango.”

Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, mu Karere ka Nyagatare, imiryango imwe yorojwe inka, indi ihabwa amashyiga ya Gaz nka bimwe mu bizabafasha kwihutisha iterambere ry’imiryango yabo.

KWIGIRA Issa