U Budage buzafasha u Rwanda kugoboka abaturage bakennye bazagirwaho ingaruka n’itumbagira ry’ibiciro 

U Budage bwahaye u Rwanda impano ya Miliyoni 98.1 z’amayero azifashishwa mu gihe cy’imyaka ibiri, mu kwagura no kwihutisha imishinga y’iterambere isanzwe iterwa inkunga n’Ubudage, irimo iyo kuzamura imibereho y’abakennye, kubungabunga ibidukikije  n’iyindi. 

Imishinga ishyizwe imbere ni uwo gufasha u Rwanda kwikorera inkingo n’imiti,  gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuzamura imibereho y’abaturage bakennye,  guteza imbere amshuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri b’abahanga bize imyuga bazajya bahabwa buruse yo gukomereza amasomo mu Budage,

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uziell Ndagijimana, avuga ko u Budage ari umwe mu baterankunga bafasha igihugu mu buryo bufatika kuva myuka 60 ishize.

Ati “ Cyane cyane ko u Budage ntibutanga amafaranga gusa, bunatanga n’ubufasha mu rwego rwa tekinike, ni umwe mubaterankunga bafashije igihugu mu buryo bufatika kandi nanone mu nzego twihitiyemo. Uretse mu rwego rw’uburezi, mu rwego rwa tekinike harimo gufasha izindi nzego nko gufasha muri gahunda yacu yo kurwanya ubukene, guha imbaraga inzego z’ibanze, harimo ibijyanye n’ibidukikije.”

DrThomas Kurz Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, yagaragaje kunyurwa n’uburyo inkunga baha  u Rwanda ruyikoresha neza.

Yabwiye abanyamakuru ko yishimira imyaka 60 y’ubutwererane ishize hagati y’ibihumbi w’ibihugu byombi, kandi ko mubyo yifuriza u Rwanda ariko mu myaka 60 iri imbere, rwaba ari igihugu kidaterwa inkunga ahubwo nacyo cyabaza gifite ibini bihugu gitera inkunga.

Ati “Twashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, muri icyo gihe turifuza gutanga  ubufasha bwacu kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Ubwo bufasha bwose twatanze mu myaka myinshi ishize hari gihe buzahagaragra kuko sintekereza ko tuzakomeza gutera inkunga u Rwanda mu myaka 60 iri imbere, kuko u Rwanda ahuwbo icyo gihe rwakabaye ari igihugu nacyo gitera inkunga abandi.”

Kubera intambara ya Ukraine yatumye ibiciro by’ibiribwa ku masoko bitumbagira bigatuma abaturage batihaza mu biribwa, u Budage bwemeye  gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha u Rwanda kugoboka abakennye, bagirwaho ingaruka n’itumbagira ry’ibiciro.

Daniel Hakizimana