Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6131

Deprecated: Function WP_Dependencies->add_data() was called with an argument that is deprecated since version 6.9.0! IE conditional comments are ignored by all supported browsers. in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6131
Papa Benedigito XVI  yapfuye - FLASH RADIO&TV

Papa Benedigito XVI  yapfuye

Uwahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Benedigito XVI,  yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko azize uburwayi.

Mu itangazo ryaturutse i vatican rivuga ko Papa Benedigito XVI, yapfuye 9:34 z’amanywa ubwo ni saa 10:34 z’i Kigali, mu kigo cy’abihaye Imana cya Mater Ecclesiae Monastery kiri i Vatican.

Vatican kandi yatangaje ko andi makuru aza gutangazwa nyuma.

Uwamusimbuye Papa Francis wakundaga kumusura cyane yari aherutse gusaba abakristo gusabira  Papa BenedigitoXVI kuko arembye.

Papa Benedigito XVI yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi imyaka 8  kugeza igihe atangarije ubwegure bwe muri 2013 kubera impamvu z’uburwayi.  Kuva icyo gihe aba i Vatican.

Kwegura kwa Papa byaherukaga kubaho Ku bwa papa Gregory XII in 1415.

Imyaka ya nyuma ya Papa Benedigito XVI yayimaze i Vatican.