Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Perezida yahagaritse ingendo zijya mu mahanga z’Abadepite n’abandi bategetsi - FLASH RADIO&TV

Uganda: Perezida yahagaritse ingendo zijya mu mahanga z’Abadepite n’abandi bategetsi

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yategetse ko ingendo zijya mu mahanga z’Abadepite, abagize guverinoma n’abandi bategetsi mu gihugu zihagarara, mu nyungu zo kurengera umutungo wa leta.

Perezida Museveni yabitegetse ubwo yerekezaga mu burasirazuba bwo hagati aho azamara iminsi 3 y’akazi.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko Perezida Museveni, avuga ko hari byinshi igihugu gikeneye gukora kandi bikeneye amafaranga, ayo bajyana mu ngendo za hato na hato mu mahanga, akwiye gukoreshwa muri ibyo bikorwa.

Ku ruhande rw’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. babona ko generali Museveni umaze imyaka 36 ku butegetsi, ari we muntu wa mbere ukoresha nabi umutungo w’igihugu, mucyo bagereranya n’akazu k’abantu be ba hafi.

Ikinyamakuru Daily Monitor, ku rubuga rwacyo rwa Twitter, cyanditse ko Depite Semuju Nganda, uhagarariye Akarere ka Kira, mu nteko ishinga amategeko, avuga ko mwene wabo wa Perezida Museveni, ubashije ku mugeraho atahana ibaruwa imuha ubutegetsi.

Bwana Semuju Nganda Ibrahimu, avuga k mu rugo kwa Perezida Museveni ariho harunze ubutegetsi bwose, kuko yaba umugore we ubu ni ministre w’uburezi na Siporo, umuhungu we ni generali w’inyenyeri 4 ku ntugu, abakwe be, abavandimwe be n’abantu be bose ba hafi yabashyize mu myanya y’ubutegetsi.