Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Batatu baguye mu gitero cyo gutwika imodoka za MONUSCO - FLASH RADIO&TV

RDC: Batatu baguye mu gitero cyo gutwika imodoka za MONUSCO

Abaturage batatu bapfuye mu gitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU ahitwa Munigi muri 7Km mu majyaruguru uvuye i Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gashyantare 2023.

Mu itangazo ryasohowe n’ingabo za MONUSCO, rivuga ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka za MONUSCO zari zivuye i Kiwanja, bashyize amabuye manini mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka bazisahura, abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, muri uko gushyamirana hapfuye abaturage batatu.

Bamwe mu babonye ibyabaye, bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage, bariho basahura ibiri muri izo modoka.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha, abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura, byaguyemo abantu nibura babiri.

Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanye-Congo.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba RDC, ari ryo rizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje.