Perezida Sirisena yasabye impapuro zisezera ku mirimo Umuyobozi w’Ingabo n’uwa Polisi kubera ko bananiwe guhagarika ibitero kandi bari baburiwe mbere.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Maithriapala Sirisena, yasabye ko Minisitiri w’Ingabo Hemasiri Fernando n’Umuyobozi wa Police, Pujith Jayasundara, begura.
Mu ijambo yatambukije kuri televiziyo, Perezida Sirisena yavuze ko ari buhindure abayoboye inzego z’igisirikare na polisi, mu masaha 24.
Ibitero by’urukurikirane byagabwe kuri Pasika ku cyumweru gishyize, byaciye umugongo igihugu cya Sri Lanka.
Abasaga 350 bahasize ubuzima, mu gihe abandi bagera kuri 500 bakomerekeye muri ibi bitero by’ubwiyahuzi, bibaye muri iki gihugu giherereye mu mazi, kuva abaturage basubiranamo, mu myaka 10 ishize.
Ibi bitero byagabwe ku nsengero eshatu na hoteli enye, harimo n’iya Shangrila, iya Kingsbury n’iya Cinnamon Grand zose ziri mu mu murwa mukuru, Colombo.
Abaguye muri ibi bitero hafi ya bose ni abaturage ba Sri Lanka n’abandi banyamahanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo yavuze ko iperereza rimaze gukorwa, ryerekanye ko ibi bitero byakozwe n’imitwe ibiri izwi ko igendera ku mahame akaze ya Islam.