Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yananiwe gusobanura mu magambo ibibazo biri muri za TVET - FLASH RADIO&TV

Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yananiwe gusobanura mu magambo ibibazo biri muri za TVET

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ntiyanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, ku bibazo byagaragaye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ategekwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk’uko biteganywa n’itegeko.

Mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite,yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, abadepite bagaragaje bimwe mu bibazo biro muri aya mashuri, birimo  birimo ko hari Imirenge imwe itagira ishuri na rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro, umubare muto w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga y’ubumenyi ngiro.

Hari kandi ibikoresho bidahagije muri aya mashuri, amwe mu mashuri atarahabwa amashanyarazi ukoreshwa n’imashini nini n’ibindi.