Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Mukoreshe neza ubushobozi muhabwa- Perezida Kagame - FLASH RADIO&TV

Mukoreshe neza ubushobozi muhabwa- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi ba Polisi y’u Rwanda gukoresha neza ubushobozi bahabwa n’igihugu kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya b’igipolisi cy’u Rwanda aherutse gushyira mu myanya.

Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa DCG Felix Namuhoranye, kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yabirahiriye imbere y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatanu.

 DCG Namuhoranye yarahiriye inshingano zo kuyobora igipolisi cy’u Rwanda icyarimwe n’uwamusimbuye ku mwanya yahozeho, ari we CP Vincent Sano, wagizwe  Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi, Umukuru w’igihugu yibukije ko polisi uko byagenda kose igomba gukorana n’abaturage ishinzwe, mu buryo umukuru w’igihugu akomeza asobanura.

Ati “Birumvikana ko polisi y’igihugu ishinzwe umutekano, hari n’izindi nzego bafatanya ariko mbere na mbere bafatanya n’abaturage ubwabo kandi bakanabafasha. Ari abaturag ebakwiye kunganira Polisi, polisi mu nshingano zayo nayo ikwiriye gufatanya n’abaturage ikabafasha kubakemurira ibibazo bijyana n’umutekano.”

Yashimangiye kandi ko  igihugu gifite inshingano zo gushyigikira mu buryo bwose kugira ngo Polisi yuzuze inshingano zayo neza.

Umukuru w’igihugu kandi yabwiye abayobozi ba Polisi y’u Rwanda binjiye mu nshingano nshya,  gukoresha neza ubushobozi bahabwa n’igihugu, kugira ngo icyo abaturage babitezeho gishobore kuboneka.

Yagize ati “Abayobozi ba Polisi bamaze kurahira, ibyo byose baba bakwiriye gukorera igihugu cyangwa bahabwa n’igihugu bagomba kubikoresha neza, Kuzuza neza icyo bagombwa n’igihugu, icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.  Ubwo ngira ngo icyo bivuze izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiye. Iyo bitagenze bityo nabo bagira uko babibazwa. ”

DCG Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa.

Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, asimbuye Dany Munyuza wari kuri nuwo mwanya kuva icyo gihe.

Tito DUSABIREMA