Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
TDRwanda2023: Mugisha wari icyizere cy’abanyarwanda yavuye mu irushanwa - FLASH RADIO&TV

TDRwanda2023: Mugisha wari icyizere cy’abanyarwanda yavuye mu irushanwa

Mugisha Moïse avuye mu irushanwa rya Tour du Rwanda 22023, ubwo yakinaga agace ka Gatandatu, kahereye i Rubavu kagasorezwa i Gicumbi kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 22023.

Abaye Umunyarwanda wa kabiri wikuye muri Tour du Rwanda 2023, nyuma ya Manizabayo Eric bakunze kwita Karadiyo.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo Karadiyo yavuyemo mu irushanwa nyuma yo kugwabajya i Musanze.

Kugeza ubu Team Rwanda isigaranye abakinnyi batatu gusa aribo Masengesho Vainqeur, Nsengimana Jean Bosco na Niyonkuru Samuel.