Bamwe mubaturage bo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda burira imodoka zijyana ibishingwe mu kimoteri cya Nduba bashakamo ibyuma byo kugurisha, kuko bateza urugomo ndetse bakanabambura.
Ni abana bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 12 na 14 tubasanze mu muhanda ujya ku kimoteri cya nduba.
Imodoka zijyana imyanda mu kimoteri iyo zitambutse,a bo bana bazurira umugenda bagamije gutwara imwe muri iyo myanda yiganjemo ibyuma bigurishwa.
Ni ibintu bigaragara ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Bavuga ko ari bwo buzima bahoramo,ishuri baryumva mu magambo nk’uko umwe muri bo abisobanura.
Ati “Impamvu nurira imodoka y’imyanda haba harimo bolo nkazigurisha, ngakuramo amafaranga ngahahira mu rugo.”
Abatuye mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga, umudugudu wa Rebero, bavuga ko ibyo abo bana bakora biteza urugomo n’ubwambuzi kandi ko ari ikibazo kigenda gifata indi ntera umunsi ku wundi, kubera ko bagenda biyongera.
Abaganiriye n’itangazamakuru ryacu basaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubafasha aba bana bagasubizwa mu miryango.
Umwe ati “Urwo rugomo rero, twumvise ko hari abana burira imodoka zitwara ibishingwe, bakambura abantu amatelefone n’amasakoshi.”
Undi nawe agira ati “Cyera niba baravugaga ngo haraba umukwabu w’abana biga n’abatiga, ubu bikaba bitakiba nta kuntu umwana atajya mu muhanda. Ndasaba leta kudufasha bakadusubiza ku ishuri.
Mugenzi ati “Bano bana nibo batwaka amafaranga y’amasigara, turasaba ubuyobozi ko babakumira ntibajye batwambura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Madame Nibagwire Jeanne, avuga ko ubukangurambaga bukomeje mu gusubiza abo bana ku ishuri ariko anasaba ababyeyi kubahiriza inshingano zabo.
Ati “Aba bana ni ugufatanya n’ababyeyi babo kugira ngo basubire ku ishuri, ababyeyi bamenye inshingazo, kuko inshingano z’ababyeyi harimo kurera. Mu kurera rero harimo no kujyana umwana ku ishuri, kwa muganga ndetse no kumushakira ibyo kurya, nuko rero izo nshingano ababyeyi bakazubahiriza, abana nabo bakayoboka ishuri kuko nibo maboko y’igihugu y’ejo.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, kivuga ko hagati ya 2020 na 2021 abana bagera ku 2641 bangana na 85.3% baretse ubuzererezi bakaba bari kumwe n’imiryango yabo, mu gihe 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, naho abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.
Eminente Umugwaneza