Abikorera barakemanga ubumenyi bw’abasoza Kaminuza bajya ku isoko ry’umurimo

Bamwe mu bikorera bavuga ko abasoza Kaminuza n’amashuri makuru baba badafite ubumenyi bubemerera guhangana ku isoko ry’umurimo.

Denis Karera umwe mu bikorera mu Rwanda mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 18, aherutse kugaragaza ko hari ikibazo mu burezi bw’u Rwanda cyane cyane mu basoza za Kaminuza, kuko baba badafite ubumenyi buhagije bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Mu bantu 10 bansaba akazi hanyuramo nk’umwe nawe aba ari muri za 60%. Ndibaza ireme ry’uburezi ryagiye he? Yewe n’abafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) iyo umuhaye urupapuro n’ikaramu, uti subiza iki kibazo babura ibyo bandika.”

Bamwe mu biga muri za Kaminuza nabo bahamya ko ibibazo biri mu burezi bw’u Rwanda ari byinshi, ku buryo bibatere impungenge zo kutabona imirimo ubwo bazaba basoje kwiga.


Bimwe mu bibazo bagarukaho ni uko Kaminuza zigenga zitita ku ireme ry’uburezi abanyeshuri bahabwa, kuko hari ubwo bibasaba kwishakira ubumenyi ku ruhande ariko ikibazo gikomeye kiri kukuba amasomo yigishwa, adahura n’ibyo isoko risaba.


Umwe yagize ati “Bitandukanye no mu mashuri ya leta aho usanga n’ubundi leta ariyo ibigenzura, RP na UR bariga cyane ariko bitandukanye cyane n’amashuri yigenga.”
Undi ati “Ikibazo ni uburezi budahindukana n’isoko. Nicyo kibazo gihari.”


Mugenzi wabo ati “Ntabwo ibyo wakuye muri Kaminuza bihagije kugira ngo ukore akazi neza. Biragusaba ko niba ugeze kuri ka kazi ubona andi mahugurwa ku ruhande.”


Ku ruhande rwa Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yemera ko ireme ry’uburezi ridahagije, ariko ko kuba imikoranire hagati y’amashuri n’abikorera idashimishije kandi bigira uruhare runini mu kongera icyuho mu bumenyi abasoza kwiga baba bafite, butamerera guhangana ku isoko ry’umurimo.


Yagize ati “Usanga akenshi iyo bigeze mu gihe cyo kwimenyereza tutabyumva kimwe hagati y’abikorera n’amashuri, kuko umubare w’abanyeshuri usumbye uw’aho bashaka kwimenyereza. Nibimenyereza bazajya kugeza igihe cyo gukora ibizami by’akazi bazi ibyo bagiye gukora neza. Bisaba rero ko dukorana.”

Icyakora mu mboni za Perezida Paul Kagame, asanga abashinzwe uburezi bw’u Rwanda bakwiye kujya bigisha ibijyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo, kuko bishobora gufasha mu kugabanya ikigero cy’ubushomeri bwibasiye abasoza kwiga.


Yagize ati “Rero twe twigishe abantu, ariko iyo ubigisha ujye utekereza uko wabihuza n’akazi. Nanone ntibivuze ko uzasoza kwiga wese azabona akazi, ariko hari ubwo bitari ngombwa kukabona. Abantu iyo bize bashobora no kwihangira umurimo.”


Ufashe imibare y’abasoza muri Kaminuza y‘u Rwanda ukongeraho n’abandi bo mu mashuri yigenga, usanga nibura buri mwaka haba hari abanyeshuri basaga 12,000 baba bategereje kubona imirimo.


Aha niho guverinoma y’u Rwanda ihera ivuga ko iri gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro, imyuga na tekenike kugira ngo abazajya barangiza kwiga bajye bagira uruhare mu guhanga imirimo, ishobora kugabanya ikigero cy’ubushomeri.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad