Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ezéchiel Nibigira, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Burundi akaba n’Intumwa yihariye ya Perezida Évariste Ndayishimiye kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023.
Uyu muyobozi n’itsinda ryamuherekeje bashyikirije Umukuru w’Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we unayoboye EAC.