Leta y’u Rwanda yasabwe gushyiraho urwego rugenzura ibinyuzwa mu itangazamakuru

U Rwanda rwasabwe gushyiraho urwego rwihariye rugenzura ibikinwa mu mafilime no mu butumwa bwamamaza, mu kwirinda ko hari ibyatambutswamo byagira ingaruka mbi kuri Sosiyete.

Ubushakashakatsi bwakozwe n’imiryango itanga ubufasha muby’amategeko LAF Ku mikorere y’itangazamakuru ryo mubihugu   bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, rigaragaza ko mu Rwanda hari intege nke mu kugenzura ibinyuzwa mu bitangazamakuru by’umwihariko ibikinwa muri za Filimi ndetse n’ubutumwa bwamamaza. 

Ukwigenzura kw’Abanyamakuru binyuze mu rwego RMC, nabyo ngo nta mbaraga bifite nk’uko mu bindi bihugu nka Kenya bimeze.

Jean Paul Ibambe Umunyamategeko wa LAF arabisobanura.

Ati “Hari ikibazo kijyanye n’ibintu biri mu itangazamakuru ariko bitagenzurwa cyangwa se bitagengwa. Urugero tuvuge nka Filimi uburyo bikorwa mu Rwanda, ahandi twasanze hari imirongo ngenderwaho cyangwa se nabo bantu bose bashyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, hakaba hari imirongo ngenderwaho. Ese iyo mirongo yashyirwaho na nde? Mu Rwanda ni ikibazo kuko tudafite nk’urwo rwego, ari na bimwe bigaragaza ko hari inzego zicyeneye kujyaho. Ikindi ni ibintu bijyanye no kwamamaza, ubona ko nabyo bikora mu buryo bwigenga budafite umurongo.” 

Ku ruhande rw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, narwo rusanga hakwiye kujyaho uburyo bwihariye bwo kugenzura ibikinwa muri za Filimi n’ibitambuka mu butumwa bwamamaza. 

Uru rwego rugaragaza ko runakeye kongererwa ubushobozi, kugira ngo rubashe kuzuza inshingano yo kwigenzura kw’Abanyamakuru.

Emmanuel Mugisha ni umunyamabanga Mukuru wa RMC.

Ati Self regulation’ ni sisiteme  ifata kuri buri muntu, wowe ukora itangazamakuru ufite ubuhe bumenyi butuma urikoresha neza? Wowe utanga amakuru ufite ubuhe bumenyi butuma udakora amakosa? Wowe usoma cyangwa wumva ibiva mu itangazamakuru ufite ubuhe bumenyi buhagije kuburyo utarikoreramo amakosa? Ni ikintu cyagutse kandi kigari ariko iyo turebye ubushobozi bwashyizwemo, tubona ko bidahwanye n’imbaraga ducyenewe.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inafite mu nshingano itangazamakuru, igaragaza ko Politiki nshya y’itangazamakuru iri gutegurwa izaza isubiza ibibazo bigaragara mu mikorere y’itangazamakuru. 

Musabyimana Jean Claude ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Ingamba zashyizweho mu gihe twatangiraga amavugurura mu itangazamakuru ikazana buriya buryo bwigenga bw’abanyamakuru. Icyo gihe nibyo byari ibibazo bikomeye abantu bagombaga gukemura, ariko nk’ibyo muri kumbwira byose ese kubona ubushobozi biroroha?”

“ Ese uyu munsi ko tubona ibinyamakuru bikorera kuri murandasi byinshi ndetse n’ibitangazamakuru rigenda rihinduka ubwabyo ndetse n’ibinyuzwaho ubwabyo, nabyo bigenda bihinduka, harimo inziza n’indi zishobora kwangiza. Ese ibyo byose tubihuza gute n’ingamba dufite?” Minisitiri Musabyimana niwe ukomeza

Ubushakashakatsi bwa LAF ku mikorere y’itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bwakozwe hagereranywa amategeko na Politiki bigenga itangazamakuru mu bihugu bine aribyo Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda. 

 Kenya yagaragajwe nk’ifite itangazamakuru rikora neza, ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Daniel Hakizimana