Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Odinga yateguje imyigaragambyo karundura tariki 20 Werurwe - FLASH RADIO&TV

Kenya: Odinga yateguje imyigaragambyo karundura tariki 20 Werurwe

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangarije abaturage ko tariki 20 Werurwe 2023, abararitse mu myigaragambyo itarigeze kubaho muri Kenya, igamije kotsa igitutu Perezida William Ruto, akava ku izima agashyira mu ngiro ibyo bamusaba.

Uyu munyapolitiki avuga ko abasaba ko ikiguzi cy’ubuzima gihenduka, Ruto akisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gushyiraho komisiyo y’amatora batemera ndetse n’ibindi batangaje ko bibabaje abanya-Kenya.

Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko bwana Odinga, yabwiye abanyamakuru ko ubutegetsi bwa William Ruto butemewe, ndetse amushinja kureberera abasahuye igihugu bigatuma ubuzima buhenda.

Raila Odinga wo mu ishyaka ODM, ariko ukuriye ihuriro ry’abarwanya William Ruto, ashinja Perezida gushyiraho uburyo busoresha cyane abaturage kugera ubwo batakigira urwara rwo kwishima.

Uyu munyapolitiki watumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Nairobi, ashinja urukiko rw’ikirenga rwemeye intsinzi ya Ruto nk’abafatanyabikorwa mu bujura bw’amajwi, bwagejeje abaturage ku kaga katabayeho na rimwe.

Raila Odinga yabwiye abanyamakuru ko Perezida Ruto nubwo we atamwemera, yafashe bugwate inzego zose z’imitegekere y’igihugu akimika igitugu, ubu akaba yarabaye umunyagitungu kabombo umaze amezi hafi 6 ku butegetsi.

Amakuru aravuga ko Odinga yatangije kumugaragaro imyigaragambyo ariko iya karundura ikazaba tariki 20 kandi mu gihugu cyose.