Impungenge ku kuba ibigo binini by’ubucuruzi byihariwe n’abagabo

Abakurikiranira hafi iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu Rwanda, bagaragaje impungenge z’uko mu bigo binini by’ubucuruzi abagore bakomeje kubamo bacye, bagasanga hakwiye kujyaho uburyo buzamura uruhare rwabo muri ibyo bigo, abashaka kwiyemeza imirimo bagashinga ibyabo bakoroherezwa kubona inguzanyo muri Banki.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, mu biganiro bigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire Ku Isoko ry’Imari n’imigabane

Ubucye bw’abagore mu bigo binini by’ubucuruzi yaba ku buyobzi bwabyo cyangwa abashinze ibyabo, ni kimwe mu byuho mu buringanigire bigaragaaga cyane mu rwego rw’abikorera kugiti cyabo.

Kwitinya, Ubumenyi bucye ku ishoramari no kutoroherezwa kubona inguzanyo mu ma Banki,  ni zimwe  mpamvu zigaragazwa nk’izituma abagore batagarara cyane mu bigo binini by’ubucuruzi nk’uko Carine Umutoni , Umuyobozi wa  Eco Bank Rwanda abisobanura.

Ati “’Business’ (ubucuruzi) nyinshi tubona ziracyari iz’abagabo. Nkumuryango ufite inzu ishobora gutangwamo ingwate y’umugabo cyane kuko ari muri ‘business’. Ugasanga umugore ntabonye ingwate yo gutanga, kuko inzu yamaze gutangwa n’uwo mugabo, rero twebwe icyo twakoze twagabanyije ibisabwa ku ngwate.”

Uwizeye Thadhim,washinze ikigo Olado gikora ubucuruzi bwo kuri Murandasi,  agaragaza ko abakobwa bakwiye gutozwa umuco w’ishoramari bakiri mu mashuri,  kugira ngo  mubihe biri imbere mu gihugu hazabe hagaragara abagore bafite ibigo binini by’ubucuruzi.

Ati “Bituruka hasi mu buryo biga nibyo bize, ariko n’uburyo bashishikarizwa kumva ko batinyuka bakaza mu rwego rw’abikorera.”

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, Pierre Celestin Rwabukumba, agaragaza ko kuba muri iki gihe hagaragara urubyiruko rw’abakobwa bashinga ibigo by’ubucuruzi, binakura bikamenyakana kur uhando mpuzamahanga ngo bigaragaza ikizere mu rugendo rwo  kuziba icyuho cy’uburinganire, kiri mu rwego rw’abikorera.

Ati “Cyane cyane iyo urebye ama sosiyete mato, n’acirirtse, niho ureba cyane cyane abagore bitabira. Mu ma sosiyete manini haracyarimo ubwiganze bw’abagabo ariko iyo dutangiye kubona abagore cyangwa se abakobwa bakiri bato batangiye gukora ‘business’ zabo zitangiye kugira amazina arenga n’imipaka. Ibi bitanga icyizere ko ubwo busumbane no kwitinya cyane cyane nicyo cyagiye kiba mu minsi yashize, ariko hakabaho no kuba sosiyete ariko yari iteye arriko ntabwo ariko imeze uyu munsi.

Abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere uburinganire mu Rwanda, hakiri  imbogamizi zigituma abagore batagira amahirwe angana n’ay’abagabo. Nk’ubu ikigereranyo cy’abagore bakora kiruta icy’abagabo ariko 83% by’abagore bakora mu mirimo iciriritse, ku buryo inyungu bakuramo ari 60% by’iy’abagabo babona.  

Daniel Hakizimana