Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Bisi zitwara abagenzi zigera 350 ziraparitse kubera ingaruka za Covid - FLASH RADIO&TV

Uganda: Bisi zitwara abagenzi zigera 350 ziraparitse kubera ingaruka za Covid

Ikompanyi y’ibigo bitwara abagenzi mu modoka nini za Bisi, yatangaje ko izigera kuri 350 bamaze kuziparika kubera ingaruka za Covid-19 ku bwikorezi.

Umwe mu bategetsi yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor, ko hari iki kigo cyakiraga imodoka 1.200 ubu hasigaye izigera kuri 800 zibasha kujya mu muhanda muri iki gihe.

Guma mu rugo zabayeho zatinze zifatwa nka nyirabayazana wo kuba abagenzi barabuze, izi modoka zikabura akazi zigakurwa mu muhanda.

Ikomapanyi yitwa Gaaga iri muzafunze imiryango ndetse uwayiyoboraga, avuga ko muri Covod-19 gukora byahendaga kandi abagenzi bataboneka birangira bahombye.

Abatwara abantu mu modoka bavuga ko aka kazi kagoye kandi ko abagenzi babuze, kuburyo bamwe bahisemo gufunga aho kubura intama n’ibyuma.

Imodoka ngo zagendaga hafi kuba zirimo ubusa nta bagenzi kandi ingano ya ‘essence’ itagabanuka, dore ko yanarushijeho guhenda, birangira bamwe bakinze imiryango.

 Urwego rushinzwe ubwikorezi muri Uganda, ruvuga ko ibi byanagize ingaruka zikomeye, kuko impanuka zabaye nyinshi cyane mu mihanda bitewe nuko abagenzi baboneka babatsindagira mu modoka nke.