Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyabihu:Umurenge wa Kabatwa uranengwa guha umuntu umwe akazi ko gukora umuhanda - FLASH RADIO&TV

Nyabihu:Umurenge wa Kabatwa uranengwa guha umuntu umwe akazi ko gukora umuhanda

Hari abatuye mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, banenga ubuyobozi bw’Umurenge kuba bwarahaye akazi ko gukora umuhanda umuntu umwe, bigatuma utinda kurangira.

Umwe ati“Njye mbabwije ukuri ntabwo umuntu umwe yarangiza umuhanda. Kubera ko umuntu umwe nta ngufu aa afite.”

Undi ati“Nonese umuntu umwe yagira imbaraga zo gukora umuhanda wenyine?Mushyiremo abandi bakore umuhanda vuba.”

Ni mugihe Nkezabera Pierre Damien wahawe aka kazi avuga ko Umurenge umuhemba 5000frw ku munsi.

“Hano barampemba ibihumbi 5 ku munsi.ni umurenge wa Kabatwa, narapatanye buriya iki kiraka ni icyanjye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko nta kazi bwamuhaye.