Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Urukiko rwongereye igihano cya Idamange kigirwa imyaka 17 - FLASH RADIO&TV

Urukiko rwongereye igihano cya Idamange kigirwa imyaka 17

Urukiko rw’Ubujurire rwazamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n’amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y’ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n’icyo gihano burajurira.

Bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha.

Bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

Igihe cyanditse ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko Rukuru rwakatiye Idamange imyaka 15 hagendewe ku mpurirane mbonezamugambi gusa, kandi rwaranamuhamije ibigize impurirane mbonezabyaha.

Bwagaragaje ko mu gihe habaye impurirane zombi muri dosiye, urukiko rukwiye kugena igihano hashingiwe ku biteganywa n’itegeko kuri buri mpurirane.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023 n’inteko igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi.

Urukiko rw’Ubujurire rwasanze ibyaha Idamange yakoze mu buryo bw’impurarane mbonezabyaha akwiye kubihanirwa akagenerwa igihano kuri buri cyaha.

Rusanga kandi bwa mbere atarigeze agenerwa ibihano ku byaha yakoze bigize impurirane mbonezabyaha bityo ko ibihano yahamijwe atigeze abihanirwa.

Rwagaragaje ko ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi akwiye gufungwa amezi atandatu, gutanga sheki itazigamiye agafungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ni igihano kigomba kwiyongera ku bihano yahanishijwe mu Rukiko rukuru, bivuze ko agomba gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 4 Frw.

Idamange utarigeze agira icyo avuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha kubera ko atitabye Urukiko rw’Ubujurire, uretse kuba yaraburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ahandi hose urukiko rwagiye rusesengura ibyo yagiye avugira mu bugenzacyaha kuko yanze kuburana.