Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Huye: Hamaze gucukurwa metero 20 hashakwa 6 bagwiriwe n'ikirombe - FLASH RADIO&TV

Huye: Hamaze gucukurwa metero 20 hashakwa 6 bagwiriwe n’ikirombe

Kuri uyu wa Gatandatu, ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye byakomeje, kugeza ubu bamaze gucukura metero zisaga 20, gusa kugeza ubu nta muntu n’umwe mu bagwiriwe n’icyo kirombe uraboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye witwa Ange Sebutege aherutse kubwira Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko batari bazi ko ahantu haherutse kugwa abantu batandatu hari icyobo. Muri uyu mujyo, Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda nacyo kivuga ko kitaramenya uwakoraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu b’i Huye. Gusa kivuga ko uwari gapita wahembaga abacukuzi yamaze gutoroka.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaza nyiri iki kirombe ndetse n’ubwoko bw’amabuye y’agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n’amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n’inzego z’ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi.