Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Ndayishimiye yaganiriye n’abahoze bategeka u Burundi ku iterambere ry’iki gihugu - FLASH RADIO&TV

Perezida Ndayishimiye yaganiriye n’abahoze bategeka u Burundi ku iterambere ry’iki gihugu

Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye bahoze bategeka u Burundi bahuriye mu kiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye ku iterambere ry’iki gihugu, nk’uko ibiro by’umukuru w’u Burundi bibivuga.

U Burundi buri mu bihugu bicye muri aka karere bifite abayoboye igihugu barenze umwe bakiriho kandi bakiri mu gihugu. Guhura n’uwabasimbuye bakaganira ni imbonekarimwe mu karere.

Ifoto igaragaza abagore b’aba batatu nabo bari kumwe yatangajwe n’ibiro bya perezida w’u Burundi.

Aba bagabo batatu, ikiganiro cyabo cyafashwe amajwi n’amashusho ngo kize gutangarizwa rubanda none kuwa mbere nijoro kuri televiziyo y’u Burundi, nk’uko ibiro bya perezida bibivuga.

Baganiriye ku “miyoborere myiza hamwe iterambere ry’abaturage”.

Urutonde rwa ONU rwa Human Development Index (HDI) rushyira u Burundi mu bihugu bitanu bya nyuma bikennye cyane ku isi, ariko ibi si ko bibonwa n’ubutegetsi buriho i Gitega.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kumvikana abwira abaturage ko “u Burundi buri mu bihugu bitunze cyane ku isi”, kandi ko abaturage “ntibakeneye amadorari” (abarirwaho mu gukora ibipimo bimwe na bimwe) kugira ngo babeho.

Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi anenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD kutemera uko ibintu byifashe mu mibereho y’abaturage no gushaka kwerekana isura nziza.

Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka ibiri (1994 – 1996) akavaho ahiritswe na Petero Buyoya, wapfuye, ni umwe mu bantu bubashywe mu Burundi no mu karere.

Mu 2019 Ntibantunganya yasohoye igitabo yise “Burundi, démocratie piégée” avugamo ibyo azi ku mateka ya politiki y’iki gihugu.

Naho Domitien Ndayizeye, nawe wayoboye u Burundi imyaka ibiri (2003–2005) agaha ubutegetsi CNDD-FDD ya Petero Nkurunziza, umwaka ushize yashyizwe mu itsinda (rya gatanu) ry’Ubumwe bwa Africa rya ‘Panel of the Wise’ ritanga inama ku mahoro n’umutekano muri Africa.

Ikiganiro cy’aba bagabo batatu kiraca kuri televiziyo y’u Burundi saa tatu z’ijoro ku isaha yaho nk’uko bivugwa n’ibiro bya perezida.