Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Inteko yahamagaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo asobanure ibibazo biri mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze - FLASH RADIO&TV

Inteko yahamagaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo asobanure ibibazo biri mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye byagaragaye muri raporo ya RGB, bireba imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Depite Rubagumya Furaha Emma, Perezida wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gukora isesengura ku bikorwa by’urwego rw’imiyoborere RGB bya 2020-2021 ndetse na 2021-2022.

Ati “Impamvu mu myanzuro yafashwe harimo gutumira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo asobanure mu magambo, ni ukubera ko muri izi raporo by’umwihariko raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, hagaragayemo mu by’ukuri imitangire ya serivise itanoze muri bamwe  mu bakozi b’inzego z’ibanze kandi tukabona ko atari byiza.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ko ariho abaturage hafi bose bajya gushaka serivisi, ntabwo rero ari byiza ko bahabwa serivisi mbi ku buryo bazinubira ku kigero kigaragara muri ziriya raporo.”

Gusiragizwa no kubwirwa nabi ni bimwe mu byo abaturage bagaragaje batishimira mu gihe bagiye kwaka serivisi mu nzego z’ibanze.

Depite Rubagumya Furaha Emma, Perezida wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, arabisobanura.

Ati “Bapima udupimo twinshi ariko bagenda bavuga ibintu bitandukanye batanyuzwe nabyo harimo kubasiragiza, harimo kubabwira nabi, harimo kujya gushaka abakozi babaha serivisi bagasanga badahari, harimo kutamenya ibyo basabwa kugira ngo bahamwe serivisi.”

Yunzemo agira ati “Mu by’ukuri tukumva ibyo bintu byose ntabwo ari ibintu bikeneye ingengo y’imari cyangwa se bikeneye ubumenyi runaka buhanitse , ni ibintu bijyanye n’imiyokorere kandi nk’uko nyine bigaragara cyane cyane mu nzego z’ibanze ariho byagaragaye niyo mpamvu twifuje ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabisobanura.”

Iyi raporo y’ibikorwa bya RGB, bayigejeje ku nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu Ugushyingo 2022, maze ishyikirizwa komisiyo kugira ngo iyisuzume.