Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Clean Well Rwanda yahembye abanyeshuri bahize abandi muri Wisdom Center - FLASH RADIO&TV

Clean Well Rwanda yahembye abanyeshuri bahize abandi muri Wisdom Center

Uruganda Clean Well Rwanda, rwahembye abanyeshuri bahize abandi mu ishuri rya Wisdom Center, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023.


Muri uyu muhango wo guhemba abana babaye indashyikirwa mu gutsinda neza, bahawe ibikoresho by’ishuri abandi barihirwa amafaranga y’ishuri.


Bamwe mu bana bahembwe, baravuga ko mu busanzwe babonaga amafaranga y’ishuri bigoranye, ariko kuba bishyuriwe bagiye kwiga neza kurushaho.

Inema Dora Gislene kimwe na mugenzi we Ntakirutimana Rene Pascal, baravuga ko ibi bihembo bigiye gutuma bakora cyane kandi ko batanga icyizere ku gihugu.


Umuyobozi mu ruganda Clean Well Rwanda, Alan Bucyana, aganira na Flash TV/Radio, yavuze ko ari igikorwa cyahuriranye n’umunsi u Rwanda ruri kwitegura umunsi wo kwibohora wizihizwa taliki 4 Nyakanga buri mwaka.


Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, bahemba abanyeshuri mu rwego rwo kubatera imbaraga no kubakundisha ishuri.


Musoni Godfrey umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ntarama, yashimye uri ruganda anarusaba kugeza iki gikorwa mu yandi mashuri.

Ati “Ubutumwa bwanjye ndashima ikigo Wisdom na Clean well ,igikorwa ni cyiza ariko ndasaba uruganda Clean well gukomeza kwagura iki gikorwa no mu bindi bigo byinshi.”


Umuyobozi mu kigo Wisdom, avuga ko guhemba umwana bituma akunda kwiga ndetse ko ababyeyi bagomba gukurikirana abana ntibazate inshingano bafite.

Alan Bucyana , umuyobozi mu ruganda Clean well Rwanda, avuga ko iki gikorwa kitagarukira gusa mu Karere ka Bugesera, ahubwo ko gikomereje no mu tundi turere tugize u Rwanda.


ALI GILBERT DUNIA