Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umuti w’abana uvura inkorora "NATURCOLD"wakumiriwe ku isoko ryo mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

Umuti w’abana uvura inkorora “NATURCOLD”wakumiriwe ku isoko ryo mu Rwanda

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyakumiye ku isoko ry’u Rwanda umuti w’abana uvura inkorora witwa ‘NATURCOLD’ nyuma yo gukekwaho kwica abana 12 mu gihugu cya Cameroon.

Nk’uko itangazo ryasinyweho n’ubuyobozi bukuru bwa Rwanda FDA ribivuga, uyu muti wakumiwe ni uwakozwe muri Werurwe 2022 wagombgaga kuzarangira muri Gashyantare 2025. Ufite inomero iwuranga ya E22053 ukaba ukorwa n’uruganda rwa FRAKEN rwo mu Buhinde.

Itangazo rikomeza rivuga ko abana 12 uwo muti ukekwaho guhitana nyuma yo kuwukoresha babanzaga kugira ibibazo by’impyiko nyuma bigakurikirwa n’urupfu.

Nyuma y’igenzura iki kigo cyakoze mu Rwanda ku miti yinjiye mu gihugu cyasanze uyu muti utarigeze winjira mu Rwanda kandi ko utari no ku rutonde rw’imiti yemerewe kwinjira mu gihugu.

Abinjiza imiti mu gihugu basabwe kudatumiza uyu muti wa NATURACOLD ndetse no gukomeza kubahiriza andi amahame yose agenga ibijyanye no kwinjiza imiti mu Rwanda.