Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gabon: Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe - FLASH RADIO&TV

Gabon: Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Gabon, batangaje ko gufungira Ali Bongo iwe mu rugo byarangiye, ko ubu ashobora gusohoka akidegembya.

Mu itangazo bacishije kuri televiziyo mu ijoro ryo kuwa gatatu, umuvugizi w’igisirikare Colonel Ulrich Manfoumbi yavuze ko icyo cyemezo cyo kumurekura cyatewe “n’uburyo amagara ye yifashe”.

Yongeyeho ati: “Abishatse, ashobora no kujya hanze kwisuzumisha”.

Kuva bahirika ubutegetsi tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kanama, bafungiye mu rugo rwe Ali Bongo n’umuryango we, batangaza ko ari bo bagenzura iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Icyemezo cyo kumurekura kije nyuma y’igitutu cy’umuryango w’ibihugu bya Africa yo hagati ECCAS n’ibihugu bituranyi bya Gabon, byasabye ko Bongo atavogerwa.