Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame ari muri Cuba mu nama ya G77 - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame ari muri Cuba mu nama ya G77

Perezida Paul Kagame, yageze muri Cuba mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu itsinda rya G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.

Iyi nama iratangira tariki 15 Nzeri kugeza ku wa 16 Nzeri 2023.

Ubwo yageraga muri Cuba mu Mujyi wa Havana, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye gusura iki gihugu yaherukagame mu myaka 36 ishize.

Ati “Kuri njye, kuza Havana muri Cuba, ni ikintu kigarura intekerezo z’ahahise kuko nari muri iki gihugu mu myaka ya 1986 kugera mu 1987. Ni imyaka 36 ishize. Nari umusirikare muto, nabarizwaga muri Uganda. Nari hano icyo gihe ndi mu masomo yari yahawe abandi banyafurika.”

G77 ni ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z’ubukungu bw’abanyamuryango.

Iri huriro ryashinzwe mu 1964. Ni ryo rinini rihuriramo ibihugu rikora bigendanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.

Ubusanzwe rijya gushingwa, ryari ririmo ibihugu 77 ari naho izina G77 ryavuye ariko ryagiye ribona abandi banyamuryango buhoro buhoro.

U Bushinwa ntabwo ari umunyamuryango wa G77 nubwo bugaragara mu bihugu binyamuryango, ariko bwakunze kuvuga ko bushyigikiye impamvu zituma iri huriro ribaho.

Iyi nama igiye kubera muri Cuba byitezwe ko izasozwa hemejwe uburyo bwo gufasha ibihugu mu bijyanye n’ubukungu.

Abakuru b’ibihugu barenga 30 nibo bitezwe kwitabira iyi nama muri Cuba.