Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Prof Harelimana wahoze ayobora RCA yatawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

Prof Harelimana wahoze ayobora RCA yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative(RCA) kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.

Prof Harelimana akurikiranweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.