Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda:Abatuye mu ntara ya Lango bashaka ko umubare w’abadepite ugabanukaho 300 - FLASH RADIO&TV

Uganda:Abatuye mu ntara ya Lango bashaka ko umubare w’abadepite ugabanukaho 300

Abaturage basanzwe batora mu ntara ya Lango muri Uganda, bavuze ko bashaka ko umubare w’abadepite ugabanukaho nibura 300 kuko ubunini bw’inteko ishinga amategeko bwabaye umuzigo ku baturage.

Inteko ishinga amategeko ya Uganda ibamo abadepite 557 kandi buri mudepite muri iki gihugu ahembwa umushahara wa miliyoni 35 z’amashilingi buri kwezi.

Aba baturage bo mu karere ka Lango bavuga ko aho ibihe bigeze hakenewe ko buri karere gatanga abadepite 2 umugabo n’umugore, kandi hakabaho amahirwe angana ku bantu bose bashaka kujya muri politiki.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba baturage bavuga ko bitakiri ngombwa ko abasirikare bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko kuko ari abakozi nk’abandi kandi habaho abadepite bahagarariye bakozi bose.

Abari mu nama yarebaga niba igihe kitararenze ngo abadepite bagabanuke, basanze uretse kuba babatangaho umurenera w’amafranga nta n’umusaruro batanga mubyo babatoreye.Abahagarariye abaturage muri Lango babajijwe bavuga ko ubukungu butameze neza nta mpamvu yo gutanga na duke duhari ku badepite barenga 500 ntamara akazi bakora n’abantu 100 bagakora. Leta ya Uganda yavugaga ko abagore bagomba kuba benshi mu nteko ishinga amategeko bagahabwa inyoroshyo, ariko abagize sosiyete civile babona ko nabyo bitagezweho kuko abagore bahawe ubushobozi nk’abagabo ku buryo nta cyababuza guhanganira imyanya ya politiki. Inteko ishinga amategeko ntiragira icyo ivuga ku kugabanya umubare w’abadepite.