Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umuryango wa Nico Williams wamusabye kutajya muri Barcelona - FLASH RADIO&TV

Umuryango wa Nico Williams wamusabye kutajya muri Barcelona

Aho ibintu bigeze bimaze kuba urusobe, Barcelona yamaze kumvikana n’uruhande rwa Nico Williams nyuma y’ibiganiro bimaze ibyumweru 3.Barca yiteguye kwishyura €58m asabwa na Atletic Bilibao ngo Nico ave mu ikipe,ariko umuryango we ntubishaka ahanini ushingiye ku mubano wihariye usanganwe na Atletic Bilbao

Nyuma y’igikombe cy’uburayi,EURO24, Nico Williams yari yamaze kwemerera FC Barcelona ko azayibera umukinnyi.Atletic Bilbao ifitanye umubano mwiza n’umuryango wa Nico Williams cyane ko ubuzima bwabo bwose muri Espagne babubayeho bibera muri Bilbao ndetse no mu ikipe.

Atletico Bilbao yasabye Nico Williams n’umuryango we ko yaguma muri iyi kipe izakina Europa League umwaka utaha,kandi umukino wa nyuma ukabera ku kibuga cyayo Estadio de San Mamés.

Kuguma muri Atletic Bilibao kwa Nico Williams , ikipe iravuga ko bizayihesha amahirwe yo kuzaba ari ikipe ikomeye. Ushingiye ku mubano wa Bilibao n’umuryango wa Nico William, uyu muryango wasabye umwana wabo kuguma muri iyi kipe nibura umwaka umwe. Kugeza ubu uyu mukinnyi wigaragaje cyane mu ikipe y’igihugu ya Espagne bivugwa ko yamaze gufata umwanzuro ataratangaza.