Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uwagabye igitero muri Sir Lanka cyahitanye abantu 359 yize mu Bwongereza - FLASH RADIO&TV

Uwagabye igitero muri Sir Lanka cyahitanye abantu 359 yize mu Bwongereza

Umwe mu biyahuzi bari inyuma y’ibitero byabaye kuri Pasika muri Sri Lanka, yize mu Bwongereza nk’uko ubuyobozi bubivuga, gusa ngo imyorodoro y’abakoze ibyo bitero iracyakusanywa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo muri Sri Lanka, yavuze ko umwe mu bari bitezeho igisasu yize mu Bwongereza, akaza no gufata andi masomo mu gihugu cya Australia.

Iri tangazo rije nyuma y’aho umubare w’abaguye muri ibi bitero wongeye kuzamuka ukagera ku bantu 359 kuri uyu wa gatatu, mu gihe abagera kuri 500 bakomeretse.

Minisitiri w’Intebe, Ranil Wickremesinghe, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ushobora kuba uri inyuma y’ibi bitero.

Islamic State yigambye ibi bitero byibasiye amahoteri n’insengero muri Sri Lanka, n’ubwo nta kimenyetso na kimwe gishimangira uruhare rwayo muri ibi bikorwa by’ubwiyahuzi.

Leave a Reply