Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Intambara yo muri Ukraine ishobora kuba intangiriro y’intambara ya 3 y’Isi - George Soros - FLASH RADIO&TV

Intambara yo muri Ukraine ishobora kuba intangiriro y’intambara ya 3 y’Isi – George Soros

Umuherwe w’Umunyamerika utunze za miliyari z’amadolari, George Soros,  yaburiye ko isanzuramuco (civilization) rishobora kutarokoka, igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine, avuga ko gishobora kuba cyarabaye intangiriro y’intambara ya gatatu y’isi.

Avugira mu gufata ifunguro rya nijoro ku wa kabiri mu nama y’ihuririo ry’ubukungu ku isi i Davos mu Busuwisi, uyu mushoramari akaba n’umugiraneza utanga imfashanyo, w’imyaka 91, yavuze ko intambara yo muri Ukraine yajegeje Uburayi mu buryo bukomeye.

Yasabye isi “gukoresha umutungo wacu wose mu gusoza intambara hakiri kare”, yongeraho ko “uburyo bwiza kandi wenda bwonyine bwo kubungabunga isanzuramuco ryacu [uko isi isanzwe imeze ubu] ari ugutsinda Putin vuba cyane hashoboka.”

Yongeyeho ko Uburayi buri mu mwanya ufite imbaraga nyinshi cyane kurusha uko bubitekereza, ku bijyanye n’ukuntu bucyenera gaz (gas) y’Uburusiya.

Perezida Putin yabitse gaz mu bubiko areka kuyohereza mu Burayi, bituma iba nkeya.

Ariko Soros yavuze ko ahantu ho kubika gaz hazashirana Uburusiya mu kwezi kwa karindwi, kandi ko nta yandi mahitamo buzagira atari ayo kugurisha iyo gaz ku Burayi, ari bwo soko ryonyine bufite.

Yagize ati “Ntekereza ko Putin yabaye umunyabwenge cyane mu byo gushyira ibikangisho ku Burayi, akangisha guhagarika gas, ariko mu by’ukuri ibye ntibikomeye cyane nkuko yigira nkaho ari ko bimeze.”

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) urimo kugerageza kugabanya gucungira ku bitoro by’Uburusiya.

EU ishaka ko bitarenze mu mpera y’uyu mwaka izaba yagabanyijeho bibiri bya gatatu (2/3) ku kigero cy’ibitoro by’Uburusiya icyenera.

Ariko ibikorwa byo guhagarika gutumiza gaz y’Uburusiya byahuye n’ingorane kubera gutseta ibirenge kw’Ubudage. Hongrie (Hungary) na yo yanze ibyo guhagarika kugura ibotoro by’Uburusiya.