Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abashaka kuganira natwe bakwiye kuza n’umuti ukeye- Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC - FLASH RADIO&TV

Abashaka kuganira natwe bakwiye kuza n’umuti ukeye- Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yiteguye inzira y’ibiganiro byo guhosha umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, icyakora ngo abazajya mubiganiro bakwiye kuza n’umuti ukeye.

 U Rwanda na RDC bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku mutekano aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ifata nk’uw’iterabwoba ukaba ukomeje kugaba ibitero muri teritwari za Nyiragongo na Rutshuru.

Ibi byatumye RDC ifatira ibihano u Rwanda birimo gukumira ingendo za RwandAir yakoreraga mu Mijyi ya Lubumbashi, Goma na Kinshasa.

Ibyo byiyongereyeho no guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, kugira ngo agezweho ibyo iki gihugu kitishimiye mu mubano wacyo n’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko imyanzuro yose igihugu cye cyafashe, igamije gushimangira ubusugire bwacyo.

Ati “Ibi bibazo ntibituma duteshuka ku mahitamo yatwafashe yo kureba ahazaza […] amahitamo y’amahoro ku gihugu cyacu. Ntabwo twafunga inzira zose z’ibiganiro ariko abashaka kuganira natwe bakwiriye kuza n’umutima ukeye.”

Kuva amakimbirane yo muri RDC yatangira, u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ko nta musirikare warwo uri ku butaka bw’iki gihugu, ndetse ko nta n’ubufasha ruha umutwe wa M23.

Rwagaragaje ko kandi ibibazo bya M23 na RDC bishingiye ku makimbirane y’imbere muri Congo adafite aho ahuriye narwo, bityo ko ari yo ikwiriye kuyakemura.

Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bagaruka ku mwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Mu butumwa Perezida Sall yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi avuga ko ibiganiro byabo byabaye hakoreshejwe telefoni, byari bigamije gushaka umuti ku kibazo kimaze iminsi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Perezida Sall kandi yasabye Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhuza.