Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Yamaganye amafaranga asabwa mu kohererezanya kuri Mobile Money ahita yirukanwa - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Yamaganye amafaranga asabwa mu kohererezanya kuri Mobile Money ahita yirukanwa

Umukozi wa leta ya Tanzania yirukanwe ku kazi nyuma yo kwifashisha imbuga nkoranyambaga akamagana ishyirwaho ry’amafaranga cyangwa umusoro usabwa mu kohererezanya amafaranga kuri telefone zigendanwa, ubu buzwi nka ‘mobile money’.

Jonas Afumwisye, wari umuyobozi ku rwego rw’akarere mu kigo cya Tanzania cyo gutwara abagenzi muri gariyamoshi, yemeje ko yakiriye ibaruwa yo kumwirukana, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen.

Yavuze ko azajurira mu kanama k’abakozi ba leta.

Iyo baruwa ivuga ko yarenze ku itegeko rigenga abakozi ba leta ryo mu mwaka wa 2003.

Ntibiramenyekana urubuga nkoranyambaga uwo mutegetsi yakoresheje, kuko ibaruwa imwirukana ivuga gusa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Afumwisye anashinjwa kwamagana ibikorwa bya leta byo gukingira, no gusebya Perezida Samia Suluhu.

Tumaini Nyamhokya, umukuru w’urugaga rurengera inyungu z’abakozi, yavuze ko uru rugaga rwamagana iyirukanwa ry’uyu mukozi, kuko afite uburenganzira bwo kuvuga igitekerezo cye, nk’uko bitangazwa na The Citizen.

Mu gihe cyashize, Tanzania yanenzwe kubera igabanuka ry’ubwisanzure no kwibasira abatavuga rumwe na leta.