Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Elon Musk yamaze kugura urubuga rwa Twitter - FLASH RADIO&TV

Elon Musk yamaze kugura urubuga rwa Twitter

Umuherwe wa mbere ukize cyane ku isi, Elon Musk, yamaze kugura kompanyi y’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari y’Amerika, nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Yanditse kuri Twitter ko “inyoni irarekuwe”, mu gisa nko kuvuga ko amasezerano y’ubugure yasojwe.

Abayobozi bamwe bo ku rwego rwo hejuru muri Twitter, barimo n’umukuru w’iyi kompanyi Parag Agrawal, amakuru avuga ko birukanwe.

Ibi bisoje ikibazo cyari cyaratumye Twitter ijya mu rukiko, ishaka ko uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari akurikiza amasezerano y’ubugure yari yagerageje kwikuramo.

Musk, uvuga ko aharanira gutanga ibitekerezo byose uko byakabaye nta gikuweho, yagiye anenga uburyo bwa Twitter bwo guconshora cyangwa gukora ubugororangingo bw’ibitekerezo.

Elon Musk akimara kugura Twitter yahise yirukana batatu barimo Parag Agrawal wari umuyobozi mukuru (CEO), Ned Segal wari ushinzwe imari (CFO) na Vijaya Gadde wari ushinzwe ibijyanye n’amategeko.