Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Hatanzwe impuruza ko hari umugambi wo gusahura Congo - FLASH RADIO&TV

RDC: Hatanzwe impuruza ko hari umugambi wo gusahura Congo

Imiryango itari iya leta mu ntara ya Nord Kivu yatanze impuruza ko hari umugambi wo gusahura Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no komeka ibice bimwe byayo ku bihugu bituranyi.

Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko iyi miryango ivuga ko uyu mugambi wihishe mu kuzana ingabo z’amahanga muri iki gihugu, ndetse ko gahunda yazo nyamukuru ari ugusahura ubutunzi bw’iki gihugu, cyane mu ntara za Nord na Sud Kivu zirimo intambara kuva mu myaka ya 1990.

Sosiyete Sivile iravuga ko abanyekongo mu ntara ya Nord Kivu cyane cyane urubyiruko bagomba kuba maso, kuko yaba abaturanyi batavuzwe, ingabo z’ibihugu byinshi ndetse n’umuryango mpuzamahanga barajwe ishinga no gusahura, ntawe urajwe ishinga n’intambara iri gutwara ubuzima bw’abaturage.

Muri iki gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC zirimo abaturuka mu bihugu bya Uganda, Burundi na Kenya ziri muri iyi ntara, aho ziri hagati y’ingabo za leta FARDC n’inyeshyamba za M23.

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda, batemerwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.